Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yavuze ku Kibazo cy’Abagorozi bafungiwe itorero kandi basanzwe bavura, avuga no kukibazo cy’Abarangi

Ku munsi wo ku wa 22 Kanama 2024, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko hari amatorero 43 yahagaritswe burundu mu gihugu nyuma yo kugaragara ko ari amatorero y’inzaduka adafite ubuzima gatozi.

Muri aya matorero yafunzwe harimo itorero rizwi nk’Abagorozi , ni abantu bamenyekanye cyane hirya no hino mu gihugu cyane cyane ku kuvura indwara zitandukanye bifashishije uburyo gakondo n’imiti gakondo.

Kuri uyu 23 Kanama 2024, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana, yagiranye ikiganiro kigufi na Radio 10 mu kiganiro zinduka, yasobanuye bimwe mu byo abaturage bari bafiteho urujijo kuri iri fungwa ry’amatorero ndetse avuga ku kibazo cy’Abagorozi bivugwa ko bari basanzwe ari abavuzi ndetse ko bafashaga benshi.

Minisitiri yagize ati “Ndagirango Abanyarwanda bave mu rujijo, amatorero yafunzwe nabwo ari inyubako basengeramo zafunzwe ahubwo ni oroganizasiyo zafunzwe kuko zidafite ibyangobwa byo gukorera mu gihugu, itorero rimwe rishobora kuba rifite urusengero rumwe cyangwa nyinshi , rero itorero ryose riri kuri uru rutonde ntabwo ryemerewe gukorera mu gihugu kabone niyo ryaba rifite inyubako zujuje ibisabwa.”

Minisitiri muri iki kiganiro ubwo yabazwaga ku kibazo cy’Abagorozi bari basanzwe bavura, yavuze ko bazwi nk’umuryango ushingiye ku myemerere bityo ko ibikorwa byabo bitemewe mu gihugu naho niba bafite ivuriro bavuriramo nabyo bifite ababishhinzwe, ndetse niba bavura gakondo nabyo bifite ababishinzwe.

Ati “Abo bafungiwe nk’umuryango ushingiye ku myemerere niba bafite ivuriro hari ababishinzwe, bazasabe ibyangombwa bibemerera gukorera mu gihugu nk’ivuriro, ndetse niba bavura gakondo nabyo bifite ababishinzwe bazasabe ibyangobwa.”

Muri iki kiganiro kandi umunyamakuru yabajije Minisitiri ku kibazo cy’abitwa Abarangi. Minisitiri yavuze ko uko igenzura rikomeza gukorwa hakamenyekana andi matorero adafite ubuzima gatozi nayo azagenda afungirwa, avuga ko kandi aba bantu batangiye kugenda bacika mu gihugu.

Minisitiri yakomeje asaba Abanyarwanda kuva mu rujijo ndetse no gusobanukirwa, avuga ko bibabaje kubona hari abayobywa n’amadini , rimwe ugasanga babuzwa gukora ngo Imana niyo ikora, bakabuzwa kwivuza ngo Imana niyo ivura n’ibindi.

Ibi kandi ni nyuma y’inkundura imaze iminsi yifungwa ry’insengero zitujuje ibisabwa ndetse n’amadini amwe namwe adafite ubuzima gatozi, aho insengero zirenga ibihumbi 9 zimaze gufungwa mu Rwanda hose.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments