Tuesday, October 22, 2024
spot_img

H.E Paul Kagame yavuze ku kibazo cya Kigali Pele Stadium cyananiranye

Kuri stade yemewe ku rwego rwa FIFA, Kigali Pele Stadium hamaze igihe ikibazo cy’amatara acanira stade mu masaha y’ijoro, ni ikibazo kimaze umwaka urenga kitarakemuka.

Aya matara afite ikibazo cy’uko adatanga urumuri ruhagije ndetse rimwe na rimwe akaba yakwizimya igihe umukino uri kujyambere mu masaha y’ijoro.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Kanama 2024, Umujyi wa Kigali nibwo watangaje ikibazo gihari gituma amatara yo muri Pele Stadium adatanga urumuri ruhagije ndetse rimwe na rimwe akaba yakwizimya umukino ugeze hagati.

Ubwo iki kibazo cyari kiri kwibazwaho ku rubuga rwa X, Umujyi wa Kigali watangaje ko ikibazo gihari ari icya moteri iha imbaraga amatara, ko iyi moteri nta mbaraga zihagije ifite zitanga urumuri ruhagije.

Umujyi wa Kigali waranditse uti “Iki kibazo ntabwo cyananiranye, kirimo gushakirwa umuti urambye.Uyu munsi moteri dufite muri Kigali Pelé Stadium ntabwo ibasha gucana amatara yose ngo ikibuga kibone bikwiriye ku buryo haba imikino ya ninjoro. Icyakora, mu gihe abagiye gukina bafite ubushobozi bwo kuzana moteri iyunganira, bemererwa gukina ninjoro.”

Umujyi wa Kigali kandi watangaje ko iki kibazo kiri gushakirwa umuti kuko moteri ifite imbaraga yatumijwe hanze ikaba izagera i Kigali mu mezi atatu ari imbere.

Nyuma gato yaho, Umukuru w’igihugu Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa X yavuze ko ibi bintu bitakabaye byarabayeho narimwe.

Yagize ati “Ibi ni ibintu bitagakwiye kuba byarabayeho na mbere hose”.

Ibi kandi bibaye nyuma yuko Umujyi wa Kigali wandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ukarimenyesha ko umukino wagombaga guhuza Rayon Sports na Amagaju FC, wagombaga kubera kuri iyi stade kuri uyu wa 23 Kanama 2024 utakibaye kuri iyo saha bitewe n’ikibazo cy’amatara.

Uyu mukino wa Rayon Sports waje kwimurirwa isaha, ukaba uza kuba ku isaha ya Saa Cyenda z’umugoroba.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments