Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umugabo yinjiye muri sisitemu ya Leta yemeza ko yapfuye kugirango atazishyura indezo

Umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jesse Kipf yabaye kimenyabose ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gukatirwa igifungo kinini azira guhimba urupfu rwe.

Uyu mugabo w’imyaka 39, mu mwaka wa 2023 nibwo yinjiye muri sisitemu ya Leta yemeza ko yapfuye kugirango atazongera gutanga amafaranga y’indezo yari yarategetswe guha umugore babyaranye umwana w’umukobwa.

Uyu mugabo mu guhimba urupfu rwe yatanze raporo ko yishwe n’impanuka. Icyo gihe umugore yarabimenyeshejwe, abwirwa ko umugabo yapfuye bityo atazongera kwaka indezo.

Nyuma umugore yakomeje kubona amakuru avuga ko umugabo ari kwidedembya mu mujyi atuyemo, umugore yahisemo kwitabaza inkiko, kuva ubwo iperereza riratangira kugeza igihe Jesse Kipf aterewe muri yombi.

Uyu mugabo yakatiwe n’urukiko gufungwa imyaka 6 n’amezi 9 ndetse no kwishyura $195,700 y’umwenda arimo nyuma yo kumara igihe kinini atishyura indezo y’umwana.

Amakuru avuga ko atari ubwambere uyu mugabo afungiwe gukora ibyaha by’ikoranabuhanga kuko no muri 2018 yigize gufungwa ashinjwa kugurisha amakuru ya America ku bihugu by’amahanga. Icyakora yafunzwe imyaka  2 gusa kuko abaganga bavuze ko afite ikibazo mu mutwe.

Uyu mugabo yahoze ari umusirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 2006 na 2009,ndetse yarwanye inambara muri Iraq 2007 – 2008.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments