Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Nyagatare umusore wa 17 yasanzwe mu mugozi

Mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Rwimiyaga mu mudugudu wa Kirebe, umusore uri mu kigero k’imyaka 17 yasanzwe yapfuye bicyekwa ko yiyahuye.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Kanama 2024 nibwo uyu mwana w’umusore yasanzwe yapfuye amanitse mu mugozi.

Uyu mwana bicyekwa ko yuririye ku isekuru bari bafite mu nzu aho akamanika umugozi ku gisenge ndetse yamara kuwimanikamo akayitera umugeri bigatuma umugozi umunaganika.

Uyu musore yari asanzwe abana n’abagenzi be bakodesha muri uwo mudugudu wa Kirebe, gusa bivugwa ko aho yakomokaga batari bahazi.

Umuyobozi w’umudugudu wa Kirebe yemeje aya makuru ndetse avuga ko uyu musore batari bamuziho byinshi gusa ngo yari asanzwe ashakisha ubuzima nk’abandi.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwageze aho uyu musore yapfiriye ruhita rutangira iperereza naho umurambo wa Nyakwigendera ujyanwa ku bitaro bya Nyagatare.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments