Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Gasabo, Gaz yatwitse inzu yabagamo abasore babiri

Mu Murenge wa Jabana,Akagari ka Kamatama,Umudugudu wa Nyarukurazo, ho mu Karere ka Gasabo, Gaz yateje inkongi y’umuriro nyuma yo guturika.

Ibi byabaye ku munsi w’ejo hashize tariki 21 Kanama 2024 mu masaha yo mu gitondo.

Muri iyi mpanuka yatewe n’iturika rya Gaz, yabereye mu nzu iri mu gipangu gisanzwe gikodeshwa mo n’abandi bantu, ndetse muri iyi habagamo abasore babiri bayikodesha.

Amakuru avuga ko umwe mu basore wari uryamye mu nzu ariwe wakomerekejwe n’iyi mpanuka, nyuma akajyanwa ku kigo nderabuzima ariko abaganga babonye ko arembeye bamwohereza CHUK ubu niho ari twitabwaho.

Ubwo iyi nkongi y’umuriro, yabaga abaturage babanje gutabara ngo barebe ko bazimya ariko babona birenze ubushobozi bw’abo bityo bahamagara abashinzwe kuzimya umuriro ari nabo bawuzimije.

Iyi nyubako yangiritse cyane cyane mu Byumba byayo no mu ruganiriro

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali , Ntirenganya Emma Claudine yemeje aya makuru ko koko iyi mpanuka yatewe n’iturika rya Gaz gusa ko hataramenyekana Icyatumye iturika.

Ntirenganya Emma kandi yongeye kwibutsa abantu bose ko bakwiye gukoresha Gaz bigengesereye ndetse mbere yo kuyikoresha bakabanza kugenzura ko ntakibazo ishobora guteza.

Ati: “Impanuka ya gas ishobora kwirindwa mu gihe abantu bikwirinda kuyikoresha iteretse ahantu hafunganye hatagera umwuka.

Yakomeje ati “Ni byiza ko mbere yo kuyitekeraho cyangwa gucana ibindi bintu byaka biri ahegereye icupa rya gaz, bajya babanza kugenzura neza niba itahitishije umwuka wayo, bakajya barebe neza niba mu bikoresho byayo nta cyangiritse, mu kwirinda ko byateza inkongi, igakurura ibibazo nk’ibi”.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments