Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Muri ADEPR ubusambanyi bw’abashumba bari gutwara abagore b’abapasiteri buravuza ubuhuba

Mu ntara y’Iburasirazuba mu itorero rya ADEPR mu rurembo rwa Ngoma, ubusambanyi n’uburiganya ku bagore bukomeje kuvuza ubuhuha nyuma yuko  Umushumba wa Paruwase y’ahitwa Nyamugari, mu rurembo rwa Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba witwa Marizamunda Emmanuel atwaye umugore wa Pasiteri Tharcisse Twiringiyimana usanzwe ari Pasiteri w’Umudugudu wa Rubona muri Paruwase ya Nyamugari, ndetse akanamwirukanisha mukazi.

Uyu mu Pasiteri witwa  Tharcisse Twiringiyimana avuga ko umushumba Umushumba wa Paruwase ya Nyamugari, ariwe Marizamunda Emmanuel yajyaga amusambanyiriza umugore akaza no kumutera inda bikarangira anamutwaye, ndetse abifashijwemo n’umushumba mukuru w’ururembo rwa Ngoma, Kananga Emmanuel bamwirukana mukazi, dore ko uyu Kananga nawe yajyaga asambana nuwo mugore wa Pasiteri.

Asobanura ikibazo yagize ati” Umugore wange yagiranye ubushuti bwihariye na Mushumba Marizamunda, kuburyo umugore yahise ava murugo aragenda nacyane ko uwo Marizamunda yari yaramaze ku mutera inda, yamaze nokubyara, rero mu rwego rwogusibanganya ibimenyetso, uwo Mushumba Marizamunda yahise atanga raporo ku Mushumba w’Ururembo rwa Ngoma witwa Kananga Emmanuel, maze Kananga ahita ampagarika mu nshingano za gishumba ngo kubera yuko nananiwe kuyobora urugo rwange ntabwo nabasha kuyobora itorero nyamara nge ngaragaza ko nasenyewe na Mushumba Marizamunda Emmanuel. ”

Uyu mu Pasiteri avuga ikibazo yakigejeje kuri Mushumba Kananga Emmanuel akagitera utwatsi ndetse akaza no kwandikira umushumba mukuru wa ADEPR mu Rwanda ariko nanubu akaba yaramwihoreye.

Abakiristu bo mu itorero nabo ubwabo bamaze kubimenya ko umugore wa Pasiteri yatwawe n’umushumba ndetse niyo uwo Mushumba ari kwigisha agashaka kuvuga kuri icyo kibazo, abakiristu bamwamaganira kure kuko aba ashaka kukikuraho kandi babizi ko yatwaye umugore w’abandi yewe akaba yaramukodeshereje inzu ahantu ndetse bakaba baramaze no kubyara.

Gusa mukuvugana n’uyu Musumba Marizamunda, ahakanira kure ko atariwe we watwaye umugore wa Pasiteri Tharcisse Twiringiyimana, yewe agasaba Pasiteri kuba yajya kwitabaza amategeko niba yumva ibyo avuga ari ukuri.

Ibyo kwirukanwa mu kazi kwa Pasiteri Tharcisse nabyo byaje kugaragara ko ari akagambane k’umushumba Marizamunda Emmanuel wa Paruwasi ndetse na Mushumba Kananga Emmanuel w’Ururembo rwa Ngoma, bitewe nuko babonaga ko nibatamuhagarika mu kazi azabatamaza bose.

Umunsi umwe umudiakoni yari agiye muri Nibature aho umushumba w’Ururembo rwa Ngoma aba ari, mu gitondo ahakubitanira n’umugore wa Pasiteri Tharcisse Twiringiyimana yambaye isume, ariho byaje kugaragarira ko uyu mugore asambanywa n’abashumba bombi uko ari babiri, kuko rero uwo mudiakoni yari yamaze kuvuga ibyo yabonye, bahise bahagarika Pasiteri Tharcisse Twiringiyimana kugirango atazabatamaza.

Ubwo umunyamakuru wa Rubanda ducyesha iyi nkuru yageragezaga kuvugana n’umushumba w’Ururembo rwa Ngoma yamubwiye ko ahuze ari mu nama, ko aza kumuvugisha nyuma. Umunyamakuru yamubajije isaha yaza kumuvugishirizaho, umushumba ahita amubwira ati “Kwanza ibibazo by’abapasiteri ntibivugirwa mu itangazamakuru” ahita amukupa.

Umunyamakuru kandi yagerageje kuvugisha Umushumba mukuru wa ADEPR kuri iki kibazo, gusa umushumba amusaba ko yamwandikira kuri WhatsApp, umunyamakuru amwandikiye ubutumwa arabusoma ariko ntiyabusubiza.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments