Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama mukuru wa Perezida

Mu gihugu cya Uganda, Perezida Yoweri Museveni yashyizeho umujyanama mushya mu bijyanye n’ubuhanzi. Uwatorewe uyu mwanya ni umuhanzi Edrisah Kenzo Musuuza, wamenyekanye nka Eddy Kenzo.

Uyu Eddy Kenzo mbere yuko agirwa umujyanama mukuru wa Perezida mu bijyanye n’ubuhanzi, yari asanzwe ari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umuziki mu gihugu cya Uganda Uganda National Musicians Federation (UNMF).

Uyu Eddy Kenzo kandi asanzwe ari umugabo w’umugore witwa Phiona Nyamutoro nawe usanzwe ari umunyamabanga mukuru wa Leta muri minisiteri ishinzwe iby’amabuye y’agaciro.

Si ibyo gusa kandi uretse kuba umunyamuziki, umuyobozi, uyu Eddy Kenzo ni inshuti magara ya Perezida Museveni, Eddy kandi afite amakompanyi akora iby’ubucuruzi mu gihugu.

Umugore we Phiona Nyamutoro, abinyujije ku rukuta rwe rwa X rwahoze ari Twitter, yagaragaje ko yishimiye bikomeye uyu mwanya wahawe Eddy Kenzo umugabo we.

Yagize ati “Nishimiye umwanya wahawe ukwiriye. Nterwa ishema nawe buri gihe.”

Uretse ibyo kandi yashimiye Perezida Museveni wamugiriye ikizere akamugira Umunyamabanga Mukuru wa Leta mu bijyanye n’amabuye y’agaciro none akaba akigiriye na Eddy Kenzo umugabo we.

Yagize ati ” Wakoze cyane Nyakubahwa Perezida Kaguta Museveni.”

Uyu mugore Phiona Nyamutoro na Edrisah Kenzo Musuuza, basanzwe babana nk’umugore n’umugabo.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments