Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Nyamasheke : Umugabo yakubiswe bikomeye n’umugore yinjiye abifashijwemo n’abana be

Mu Mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, haravugwa inkuru y’umugabo wahuye n’uruva gusenya akubitwa bikomeye n’umugore ndetse n’abane be.

Amakuru avuga ko uyu mugabo w’imyaka 40 witwa Mugemangango Thacien, yari asanzwe afite umugore w’isezerano ariko aza kumuta ajya kubana n’undi mugore bari baturanye biturutse ku makimbirane bahoraga bagirana.

Uyu mugabo ndetse n’umugore yinjiye bari bamaranye amezi agera ku 8 babana, ndetse babanaga n’abana b’uyu mugore yari asanzwe afite.

Ku wa 18 Kanama 2024, mu gace batuyemo habaye Ubukwe, uyu mugabo ndetse n’umugore babana barabutashye, gusa ubukwe bugeze hagati umugabo ata umugore bazanye ajya kwiyicaranira n’umugore we wambere.

Ibyo byakuruye amatiku hagati y’abagore bombi, ibyari ubukwe bihinduka amatiku. Ibyo byaje kurangira barataha, umugabo nk’ibisanzwe ataha mu rugo rw’uwo mugore yinjiye babana.

Nyuma k’uwundi munsi, uyu mugore yagiye guhaha, agezeyo abanza guca mu kabari kari muri karitsiye, aza gutaha agacupa kamugezemo, mu nzira yahuye n’umugore mukuru n’abana be bamutangiriye, baramukubita ndetse baramukomeretsa.

Uyu mugore nawe mu gutaha yabikojeje abana be, umujinya urabica, biyemeza kuza gukubita uwo mugabo.

Umugabo mu gutaha yasanze abana b’abahungu bakuru, buwo mugore ndetse nuwo Nyina bamutangiririye ku muryango, niko kumukubita ndetse bivugwa ko umwana w’umuhungu w’imyaka 18 yafashe icyuma akakimutera mu mugongo.

Umuyobozi w’umudugudu wa Kirehe byabereyemo, yemeje aya makuru ndetse avuga ko ubwo yatabazwaga, yaje atabaye agasanga umugabo yakubiswe cyane, aryamye mu nzira ijya kwa Nyina, ubwo bashatse uko ajyezwa kwa muganga dore ko yari yanakomeretse cyane.

Uyu mugore n’umwana umwe w’imyaka 18 bashyikirijwe RIB, gusa mu gitondo cyo ku wundi munsi bongeye kubabona babarekuye.

Inzego z’ubuyobozi muri aka gace zatangaje ko zigiye gukurikirana iki kibazo, bavuga ko batarekera aho kuko bakiretse byafata indi ntera ugasanga bamwe baranicanye.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments