Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yiriye ku bihugu by’amahanga byamuhaga imfashanyo

Perezida w’igihugu cy’u Burundi yongera gutangaza benshi nyuma yo gutangaza amagambo arimo ibisa nko kwihenura ku bihugu by’amahanga byamuhaga imfashanyo.

Uyu muperezida yatangaje ko vuba bidatinze igihugu cy’u Burundi agiye kukigeza kure ku buryo mu myaka mike iri imbere kitaza kuba kigikenera inkunga guhabwa n’ibihugu by’amahanga.

Ndayishimiye kandi yavuze ko mu gihugu cyabo bavumbuye umutungo kamere Imana yabihereye bityo ko bagiye kuwubyaza umusaruro mu minsi iri imbere ababahaga imfashanyo akaba aribo baza kuzibasaba.

Yavuze ko uyu mutungo ari amabuye y’agaciro bavumbuye mu butaka bw’u Burundi, ndetse ko bafite inganda 71 zitunganya amabuye y’agaciro. Yongeyeho ko kandi uyu mwaka wa 2024 ugomba kurangira habonetse izindi nganda nini zitunganya amabuye y’agaciro.

Ndayishimiye akomeza yemeza ko mu gihe kitarenze imyaka 2 gusa, bya bihugu byakangishaga U Burundi imfashanyo, ahubwo nabyo bizajya biza kuyisaba mu Burundi.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments