Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Kwinjira babigize nk’ubuntu! Amatike yo kureba umukino wa Apr Fc na Azam FC yagiye hanze

Ku munsi wo ku wa gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024 ni bwo ikipe ya Apr Fc izesura n’ikipe ya Azam Fc yo muri Tanzania mu mikino y’amajonjora ya CAF Champions League.

Uyu mukino uzaba ari umukino wo kwishyura ndetse uzabera mu Rwanda kuri stade Amahoro, aho Apr Fc izaba yakiriye. Ni mu gihe umukino ubanza wabereye muri Tanzania bikarangira Azam Fc itsinze igitego kimwe ku busa.

Iyi Apr Fc izaba iri mu rugo irasabwa gutsinda byibuza ibitego bibiri ku busa cyangwa ibyo yatsinda byose ariko igashyiramo ikinyuranyo cya bibiri.

Kuri ubu amatike yo kwinjira kuri uyu mukino yamaze gusohoka, ndetse harimo n’amatike ya make, aho itike ya make ari 1000 Rwf na 2000 Rwf. Uyu mukino uzaba Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Dore uko ibiciro bihagaze:

1.Ahasanzwe hejuru: 1000 Frw
2. Ahasanzwe hasi: 2000 Frw
3.VIP: 10,000 Frw
4.VVIP: 30, 000 Frw
5.Executive Seat: 100,000 Frw
6.Executive Box: 900,000 (Imyanya 12 gusa)

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments