Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Abakinnyi ba As Kigali bakubiwe 5 agahimbazamusyi nibatsinda Kiyovu Sports

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2024 nibwo ikipe ya As Kigali iza kwesurana n’ikipe ya Kiyovu Sports ku mukino wa mbere wa Shampiyona y’ikiciro cyambere mu Rwanda.

Uyu mukino uza guhuza aya makipe y’amaturanyi ndetse ahora ahanganye, uraza kuba ku isaha ya Saa Cyenda zo kuri uyu wa gatatu kuri Stade ya Kigali Pele Stadium.

Kuri uyu mukino w’indyankurye, Ubuyobozi bwa As Kigali bwemereye abakinnyi bose ko barakubirwa gatanu agahimbazamusyi kahabwaga abakinnyi nibaramuka batsinze uyu mukino bagiye guhuramo na Kiyovu Sports.

Aba bakinnyi nibaramuka batsinze, buri umwe arahabwa ibihumbi 150 Rwf mu gihe bari basanzwe bahabwa ibihumbi 30 Rwf.

Uyu mukino ni umwe mu mukino izaba ikomeye cyane, dore ko aya makipe asanzwe ahangana cyane ndetse ajya agira akantu ko gucapurana abakinnyi, kandi buri kipe iraza kuba ishaka amanota atatu yambere.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments