Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Muri Kamonyi ubuyobozi bwafunze paruwasi ya Kiliziya Gatolika gusa amagambo yakoreshejwe n’umuyobozi mu ibaruwa yateje impaka nyinshi

Mu itangazo ryo ku wa 14 Kanama 2024, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yandikiye Kiliziya Gatolika Mugina(paruwasi) ayimenyesha ko ibaye ihagaritwe mu bikorwa byayo byose.

Umuyobozi w’aka karere yatangaje ko gufungwa kw’iyi paruwasi bishingiye ku itegeko no 72/2018 ryo ku wa  31 /8/2018 rigena imikorere n’imitunganyirize by’imiryango ishingiye ku myemerere cyane cyane mu ngingo zaryo iya 3,16,20 n’iya 23. Yongeraho ko bashingiye kandi ku mabwiriza y’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere  RGB no 001 yo ku wa 08/3/2019 agenga imiryango ishingiye ku myemerere cyane mu ngingo yayo ya 2.

Mu ibaruwa yabandikiye, yavuze ko kubufatanye n’akarere ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Mugina, bakoze igenzura rihagije bagasanga kiliziya gatolika ya Mugina itujuje ibisabwa n’itegeko bityo rero ibikorwa byayo byose bikaba bihagaritwse.

Mu ibaruwa yagize ati “Mbandikiye mbamenyesha ko ibikorwa bya ‘Kiliziya Gatolika Mugina’ bihagaritswe uhereye igihe muboneye itangazo.”

Nyuma yo kubona iyi baruwa byateje ururondogoro cyane cyane mu bakristu Gatolika, bibaza uburyo umuntu w’umuyobozi atabasha gusobanura ibintu neza, kuko umuyobozi yavuze ko kiliziya gatolika ya Mugina ihagaritswe ndetse n’ibikorwa byayo byose.

Baribaza niba ari Paruwasi ya Mugina yahagaritswe cyangwa niba ari Kiliziya Gatolika yose yahagaritwe muri Mugina, ndetse bakibaza n’impamvu ibikorwa bya Kiliziya byose byaba bihagaritswe aho guhagarika urusengero gusa.

Bisobanuye ko iyi baruwa uko yanditse ariko isobanuye, ubwo ibikorwa bya Kiliziya byose nko kwigisha, n’ibindi bikorwa bya Kiliziya bikorerwa muri Mugina byaba bihagaritswe ndetse n’izindi ngoro zoze za Kiliziya zibarizwa muri Mugina zaba zihagaritswe.

Ibi kandi bibaye nyuma y’inkundura yo gufunga insengero ikomeje guca ibintu hirya no hino mu gihugu, aho insengero zigera mu bihumbi 9 (9000) zimaze gufungwa, bitewe no kutuzuza ibisabwa.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments