Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Uwahoze aburanira Leta ari mu maboko ya RIB

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umuhesha w’inkiko Ruranga Jean wahoze ari umukozi wa minisiteri y’ubutabera.

Uyu Ruranga Jean w’imyaka 53 yahoze ari ushinzwe kuburanira Leta mu mpanza yarezwemo gusa mu ntangiriro z’uyu mwaka yaje gusezera ajya kuba umuhesha w’inkiko wigenga.

Kuri ubu uyu yatawe muri yombi ari kumwe n’umucuruzi witwa Nkundimana Jean Damascène w’imyaka 42, aho bashinjwa icyaha cy’iyezandonke.

Uyu Ruranga Jean ashinjwa ko ubwo yari akiri mu nshingano ze muri minisiteri yakoreshaga ububasha bwe kuva muri 2021, akagura imitungo ahendesheje banyirayo afatanyije na Nkundimana Jean Damascène nyuma bagahindukira bakiyigurisha akayabo.

Aba bombi bari bamaze kugura imitungo irimo ubutaka, amazu, amashyamba n’ibindi bitandukanye hirya no hino mu gihugu, aho bari bamaze kugura imitungo ingana na million 500 Rwf utabariyemo ibyo bagurishije.

Kuri ubu aba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB Kicukiro mu mujyi wa Kigali, mu gihe bagitegereje kugezwa imbere y’ubutabera.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments