Mu karere ka gatsibo haravugwa inkuru y’umugabo wibye ibendera ry’igihugu akarihisha, avuga ko yakoze imirimo yo kubaka akagari ariko bakamwambura.
Uyu mugabo uzwi nka Bagosora, yagwatiriye ibindera ryo ku biro by’akagari ka Nyagisozi, mu murenge wa Kageyo, mu karere ka Gatsibo.
Mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 18 Kanama 2024 nibwo bwacyeye abayobozi n’abaturage babyutse basanga ibendera ntirikimanitse aho ryari risanzwe, ahubwo basanga ryagiye.
Abayobozi b’akagari bahise bakoresha inama igitaraganya, abaturage baketse uwo mugabo witwa Bagosora, ndetse bagiye kumureba abemerera ko ariwe waritwaye kubera ko banze kumwishyura kandi yarubatse akagari.
Uyu mugabo yahise ajya kuryerekana aho yari yarihishe munsi y’ikiraro.
Uwahaye amakuru Igucumbi ducyesha iyi nkuru, yagize ati: “Uyu muturage ni umwe mu bubatse akagari ari umuyede(Ufasha abafundi), ubu karanuzuye kuko bagatashye ku munsi wo kwibohora ariko hari abambuwe. Ubwo mu gitondo habuze ibendera, inzego z’ubuyobozi zikoresha inama, abaturage bakeka Bagosora, bahita bajya kumushaka bamubonye abemerera ko ariwe waritwaye kubera ko yubatse akagari bakamwambura. Yahise ajya kuryekana aho yari yarihishe hafi y’urugo rwe munsi y’ikiraro”.
Amakuru yaje kumenyekana ni uko uyu Bagosora yahise atabwa muri yombi akajya gukurikiranwa.
Gusa ubwo umunyamakuru yageragezaga kuvugana n’umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, yamuhakaniye aya makuru avuga ko ibendera ritari ryibwe ahubwo ko hari habayeho kwibeshya.