Tuesday, October 22, 2024
spot_img

“Hari abavuga ngo Gasogi na Marine FC zinganya Nyash zizakinishanya” – KNC

Kuwa 15 Kanama 2024 nibwo Shampiyona y’ikiciro cyambere mu Rwanda yatangiye, aho amakipe amwe arimo Gasogi United na Gorilla Fc zatangiye zitwara neza.

Kuri ubu Gasogi United iri mu makipe ayoboye bitewe nuko yamaze kwibikaho amanota yayo atatu, ndetse ikaba izigamye igitego kimwe nyuma yo gutsinda Mukura VS igitego kimwe ku busa.

Kuri ubu ikipe ya Gasogi United iri kwitegura gukina umukino wo ku munsi wa kabiri wa shampiyona, umukino uzayihuza na Marine FC iherutse guhagama Rayon Sports.

Umukino uzahuza aya makipe yombi uzaba Kuwa 23 Kanama 2024, ni umukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium ku isaha ya Saa Cyenda zuzuye i Kigali.

Mu kiganiro rirarashe cya TV1 cyo kuri uyu wa mbere, umuyobozi wa Gasogi United, KNC yasabye abakunzi ba Gasogi bose ko bakwiye kuza kuri uwo mukino kwirebera ibirori bya ruhago.

Ndetse avuga ko abantu batekereza ngo Gasogi na Marine FC zinganya urwego, bityo rero ngo zizakinishanya, ntabwo aribyo ngo  kuko niba hari umukino wambere uzaba uryoshye muri iyi season ni uyu.

Yagize ati “Hari abavuga ngo Gasogi na Marine FC zinganya Nyash zizakinishanya!, si uko bimeze ahubwo iyi matche niyo izaba ikomeye inaryoshye muri iyi Season, niba mushaka kureba amateka ntimuzaze ariko niba mushaka kureba umukino wa ruhago uryoshye muzaze”.

Bisobanuye ko uyu mukino utazaba ari umukino w’amateka kuko aya makipe yose ntamateka ahambaye afite muri ruhago, gusa yabijeje ko ariwo mukino uzaba uryoshye kurusha indi. Ati “abafana mugure amatike ibindi mubindekere”.

Uretse ibi kandi KNC yijeje abakunzi ba Gasogi kuzatsinda uyu mukino akagerekaho no gukubita ikipe bafitanye umukino ku munsi wa Kane wa Shampiyona ariyo Rayon Sports.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments