Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umuryango w’abantu 6 wishwe n’ibiryo bariye

Mu gihugu cya Nigeria, inzego z’umutekano zatangaje ko umuryango w’abantu batandatu wari ugizwe n’umudamu ndetse n’abana be batanu, bitabye Imana bicyekwa ko bishwe n’ibiryo bariye.

Uyu muryango wari utuye muri leta ya Kano, mu mudugudu wa Karkari ahazwi cyane nka Gwarzo, wapfuye kuwa 15 Kanama 2024, nyuma yo kurya ibiryo bikoze mu mafu avanze harimo n’iyimyumbati.

Uyu muryango wariye Ibiryo bizwi nka Danwake, bikorwa mu mafu avangavanze arimo n’ayimyumbati.

Police yatangaje ko hataramenyekana impamvu nyakuri yatumye aba bantu bitaba Imana ariko biracyekwa ko ifu y’imyumbati bakoreshe bakora ibi byo kurya, yaba yari yarangiritse, itagifite ubuzirantenge, ikaba ariyo yabagizeho ikibazo bakaba bahasize n’ubuzima.

Ubwo aba bantu bamaraga kurya ibi biryo bagapfa, umuturanyi niwe wageze muri urwo rugo asanga umuryango wose umeze nabi, ahamagaza ubufasha, gusa bamwe bapfiriye aho abandi bapfira kwa muganga. Abaganga bagerageje uko bashoboye ariko bose baza kwitaba Imana.

Police yo muri iyi Leta yongeye kuboneraho gushishikariza abantu kujya bitondera ibyo kurya barya ndetse bakirinda indyo zitujuje ubuzirantenge.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments