Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Apr Fc itangiye CAF Champions League itsindwa

Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kanama 2024, nibwo ikipe ya Apr Fc yakinnye umukino wayo wambere muri CAF Champions League ya 2024. Ni umukino wayihuzaga n’ikipe ya Azam Fc yo mu gihugu cya Tanzania.

Umukino wahuzaga aya makipe yombi, waje kurangira Azam Fc nk’ikipe iri mu rugo, itsinze Apr Fc igitego kimwe ku busa (1-0). Ni igitego cyatsinzwe mu gice cya kabiri ku munota wa 55 gitsinzwe na nimero 15 wa Azam Fc witwa Blanco.

Muri uyu mukino hagaragayemo ihangana riri ku rwego rwo hejuru, buri kipe yashakaga igitego, gusa igice cyambere cyaje kurangira ntanumwe urebye mu izamu ry’undi.

Apr fc ntiyahiriwe n’igice cya Kabiri kuko ku munota wacyo wa 10 gusa, ariwo munota wa 55 w’umukino, uwo bita Blanco yayibabaje ayitsinda igitego cya penality cyahesheje intsinzi Azam Fc. Umukino waje no gusozwa Azam Fc ikiyoboye n’igitego kimwe cyayo.

Uyu mukino wabahuzahaga wabereye mu gihugu cya Tanzania aho Azam Fc ariyo yari yakiriye ikipe ya Apr Fc. Umukino wa kabiri wo kwishyura ukaba uzabera mu Rwanda kuri stade Amahoro, aho Apr Fc izaba yakiriye.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments