Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Nyanza umusore yakubitiye Umukecuru mu kabari bimuviramo urupfu

Mu mudugudu wa Rugarama B mu kagari ka Runga mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, haravugwa inkuru y’urupfu rw’umukecuru w’imyaka 70 bicyekwa ko ashobora kuba yishwe n’inkoni yakubiswe.

Amakuru avuga ko mu cyumweru gishize umusore ukiri muto yari ari kunywera mu kabari uyu mukecuru witwa  Nyirahabimana Concessa nawe yari ari kunyweramo, nyuma bakaza kugirana amakimbirane, umusore burangira afashe inkoni ayihura uwo mu kecuru mu bitugu.

Uyu mu Kecuru yapfuye kuri iki cyumeru tariki ya 18 Kanama nyuma yo kumara icyumweru mu rugo arembejwe n’inkoni uyu musore yamukubise.

Bivugwa ko kandi intandaro yo kugirango umusore amakubite, byatewe n’ubusinzi bagize bombi ubwo bari bari kunywa, nyuma umusore aza kwita uwo mukecuru ngo ni umurozi, bityo  bararwana, ariho umusore yamukubitiye inkoni.

Amakuru ducyesha ikinyamakuru UMUSEKE avuga ko abayobozi babimenye ariko bakabiceceka kugeza igihe Nyakwingera ashiriyemo umwuka.

Umwe mu bayobozi yatangaje ko uyu mukecuru yari atuye mu mudugudu wa  Ndago mu kagari ka Runga mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments