Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Mu mudugudu wa Bidudu umugore yapfuye bari kumusengera ubwo yari yagannye abo banyamasengesho ngo bamusengere

Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiziguro haravugwa inkuru y’umugore w’imyaka 39, wabuze ubuzima bwe ubwo yari yashyiriwe Abanyamasengesho ngo bamusengere akire indwara yari arwaye.

Uyu mugore yaje muri uyu murenge ari kumwe na Mama we witwa Nyiransengimana Florida w’imyaka 72. Uyu mukecuru yaje avuga ko aje kureba umunyamasengesho witwa Tuyisenge Joselyne w’imyaka 40 kugirango asengere uyu mukobwa we, ndetse yavugaga ko umukobwa we arwaye amarozi.

Aba bari baturutse mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Muyumbo, akagari ka Nyarukombe umudugudu wa Gitaraga.

Ubwo aba bageraga aho imodoka ibasiga, bahamagaye uwo munyamasengesho bari baje kureba, telefone yanga gucamo. Abaturage bamubonye ko afite umuntu umurembanye bituma bamubaza ikiri kujya mbere, ababwira ko yaje kureba umunyamasengesho ngo asengere umukobwa we ariko akaba yamubuze kuri telefone.

Aba baturage bamubwiye ko aho hafi hari undi munyamasengesho witwa Niyitanga Zakayo, bityo ko nawe yamufasha akamusengera.

Uyu mukecuru n’umwana we bakimara kugera mu rugo rwa Niyitabga Zaakayo, Niyitanga yasohoye ikirago amuryamishaho ngo amusengere, agitangira kumusengera umugore ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiziguro, Kanamugire Innocent, yemeje aya makuru avuga ko bayahawe n’umuyobozi w’umudugudu wa Didudu, aho uyu mugore yapfiriye.

Yatangaje ko kandi abo biyita abanyamasengesho batawe muri yombi naho umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kiziguro.

Gitifu Kanamugire Innocent kandi yaboneyeho kugirinama abaturage yo kujijuka igihe barwaye bakaba bagana kwa muganga bakabafasha aho kugana ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mukaga.

Src: BTN

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments