Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Ibyuma byamuzimiyeho 5 ! Sheebah Karungi yakuye agahinda i Kigali

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Kanama 2024 muri Camp Kigali habereye igitaramo cyahuje abahanzi batandukanye barimo Bwiza, Bushali, Sheebah Karungi wo muri Uganda ndetse n’ibindi byamamare birimo Anitha Pendo n’abandi.

Muri iki gitaramo cyari kiyobowe na Mc Tino ndetse na Anita Pendo nk’undi mushyushya rugamba ukunzwe, ni igitaramo kitari kitabiriwe nkuko byari biteganyijwe, abantu bari bacye ku buryo bugaragarira buri umwe.

Uretse kandi kuba abantu bari bake, nabo bake bari bahari ntibigize baryoherwa bitewe nuko bakomeje gutenguhwa n’abacuranzi, ibyuma byabo byazimaga buri kanya.

Muri iki gitaramo, cyari kitabiriwe kandi na DJ Phil Peter ndetse DJ Crush, mbere yuko bahabwa umwanya wo gususurutsa abantu, ibyuma byazimye inshuro nyinshi, ibi byaje no kuba ku bahanzi nka bwiza ndetse na Bushali kuko nabo ibyuma byageragaho bikabazimiraho bari ku rubyiniriro.

Amakuru avuga ko Mc Tino yabwiye uwari ushinzwe ibyuma ngo abyiteho abitunganye, basi niyo bo byabazimiraho bari mu rugo ntakibazo ariko ntibibasebye imbere y’abashyitsi.

Ibyo Mc Tino yavuze byakozwe ndetse Sheebah ubwo yajyaga ku rubyiniriro abantu bari baziko byarangiye, ariko biba byabindi , ndetse niwe ibyuma byazimiyeho inshuro nyinshi.

Uyu muhanzi ibyuma byamuzimiyeho inshuro 5, ariko akomeza kubyihanganira kugeza aho byamuzimiyeho agiye kuririmba indirimbo ye yanyuma ,ahita amanuka ku rubyiniriro atayiririmbye arijyendera.

Uyu Sheebah ntibyamunejeje nagato ndetse ntiyigize aripfana kuko yasize antenze abakoreshaga ibyuma abasaba ko ubutaha bazirinda iri kosa.

Ati “Mbabajwe bikomeye no kuba ibyuma bitari gutuma twishima, reka nizere ko ntacyo bitubwiye. Ndashima Imana yampaye kubyihanganira nkasaba ababishinzwe ko ubutaha bakora akazi kabo neza.”

Amakuru akomeza avuga ko kuzima kwa buri kanya kw’ibi byuma bifite intandaro bitewe nuko uwari ubushinzwe agatama kari kamugezemo.

Nubwo ahabereye iki gitaramo hatari hakubise ngo huzure ariko bake bari bitabiriye bari bishimye mbere y’uko ibyuma birogoya igitaramo

Ubwo Sheebah Karungi yari ageze ahabereye igitaramo

Nk’ibisanzwe Sheebah Karungi agaragaza imbaraga zidasanzwe ku rubyiniro

Nubwo ibyuma byamuvangiye ntabwo byamubujije gushimisha abakunzi be

Sheebah Karungi yashimiye abakunzi b’umuziki we b’i Kigali uburyo batahwemye kumushyigikira

Buri wese yifuzaga gucyura amashusho y’urwibutso

Uyu mubyinnyi ni umwe mu ntwaro Sheebah aba afite ku rubyiniro

Sheebah akundirwa uburyo ataramira abakunzi be anabyina

Sheebah imbere y’abakunzi be i Kigali

Nubwo yakoreshaga imbaraga nyinshi, wabonaga ko Sheebah ashobora kuba anafitemo umunaniro benshi bakabihuza nuko yaba atwite

DJ Pius na Alyn Sano bari bari muri iki gitaramo

Sheebah yanyuzagamo akajya kuvugana n’abamucurangiraga ababaza ikibazo ibyuma bifite

Sheebah imbere y’abakunzi be i Kigali

Yageze aho aramanuka asuhuza abakunzi be abegereye

Eric Semuhungu yari yicaye mu b’imbere muri iki gitaramo

Amafoto: Ishimwe Alain Kenny

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments