Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abasore 9 bigize abajura ruharwa bakoresha inzembe

Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe mu mujyi wa Rusizi hatawe muri yombi abasore bagera ku 8 bacyekwaho ubujura bw’ubwambuzi  no gutobora amazu ndetse n’undi muzamu (ushinzwe umutekano) warindaga aho bibaga babijyana.

Aba uko ari 9 bafatiwe mu kagari ka Cyangugu, aho abaturage bari bamaze iminsi bataka kwamburwa ndetse no gutoborerwa amazu bagasanga ibyarimo byose byibwe.

Abasore 8 bafashwe bari mu kigero k’imyaka 16 na 24, mu gufatwa kwabo basanganwe inzembe bajyaga bakoresha biba ndetse n’urumogi bajya banywa.

Uyu muzamu we ni umugabo w’imyaka 38 warindaga inzu yari irimo kubakwa, niwe wahaga icumbi aba basore, ibyo bibye bakabihisha muri iyo nzu iri kubakwa, ndetse nabo akaba ariho bakunze kurara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, yemeje ibyifatwa ry’aba bajuru ndetse atangaza ko muri aba basore bose umwe gusa ariwe ubarizwa muri uwo murenge naho abandi baje bavuye muri Nyamasheke.

Gitifu Iyakaremye ati: “Ni ikibazo gikomeye cyane kuko nk’iyo nzu twasanzemo abasore 6 bararagamo, kumanywa bakirirwa bacunga aho baza gutobora inzu cyangwa ibikoni by’abaturage bagakuramo ibirimo, cyangwa bakirirwa baryamye babifashijwemo n’uriya muzamu. Aba basore bamwe baturutse muri Nyamasheke baje gushaka imirimo y’amaboko mu mujyi wa Rusizi ariko bahageze bishora mu bujyura, uretse umwe muri bo niwe wabarizwaga inaha.“

Gitifu Iyakaremye kandi avuga ko aba bajura bafashwe ku bufatanye n’abaturage, inzego z’umurenge ndetse n’inzego z’irondo.

Aba bafashwe bahise bashyikirijwe RIB kuri sitasiyo ya Kamembe nyuma baza gukomezanywa bajyanwa mu kigo ngororamuco.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments