Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Ikipe ya Police Fc yakubitiwe iwabandi

Kuri uyu wa 17 Kanama 2024 nibwo ikipe ya Police Fc yakinnye umukino wayo wambere mu irushanwa rya CAF Confederation cup, aho yakinnye ni kipe ya CS Constantine yo mu gihugu cya Algeria.

Police Fc yaserukiye u Rwanda muri iyi mikino nyuma yo kwitwara neza mu gikombe cy’Amahoro mu Rwanda ndetse ikagitwara, ibyo bikayihesha kuba yasohokera u Rwanda.

Umukino wahuje iyi Police Fc na CS Constantine wabereye mu gihugu cya Algeria aho iyi kipe yakiririye Police. Ni umukino warangiye Police Fc itsinzwe ibitego 2 kuri 0.

Ni umukino wabonetsemo guhangana cyane hagati y’impande zombi, buri kipe ishakisha igitego, gusa Police Fc ntiyahiriwe mu gice cya mbere kuko baje kuyitsindiramo igitego 1, ari nacyo cyasoje igice cya mbere.

Mu gice cya Kabiri nabwo amakipe yagarukanye imbaraga zikomeye gusa izamu rya police Fc ryari ryugarijwe cyane kuko barihoraga imbere, iki igitutu ninacyo cyaje kuvamo igitego cya kabiri k’ikipe ya CS Constantine, ari nacyo cyasoje umukino.

Iyi kipe ya Police Fc n’ubwo umukino wagenze gutya, gusa yahabwaga amahirwe yo kuza kwitwara neza dore ko yari imaze iminsi yitwara neza mu Rwanda yewe yanatsinze Apr Fc ku mukino wa Super Cup.

Police Fc yagiye itajyanye umunyamakuru numwe, yaherukaga gusohokera igihugu mu mwaka wa 2015.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments