Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Rurageretse hagati y’abakora umwuga w’ubu-Dj n’uwabise ba kibarabaswa

Abakora umwuga wo kuvanga umuziki bazwi nk’aba-dj barakariye cyane mugenzi wabo nawe wakoze uyu mwuga igihe kinini Dj Adam nyuma yo kubita ba kibarabaswa.

Mu kiganiro uyu mu-Dj,  Adam yagiranye na INYARWANDA, niho yavugiye ko mu Rwanda kuri ubu mu badj bazamutse nta mu-Dj uhari uri kurwego rwo hejuru, ahubwo ko hari ba Kibarabaswa bitewe nuko ngo ibikoresho bakoresha ubu bidasaba ubundi buhanga nk’ubwo ibyo bakoreshaga cyera byasabaga.

Aya magambo y’uyu mugabo yababaje cyane abakora uyu mwuga wo kuvanga umuziki. Mubo byababaje cyane harimo Dj Sonia , Dj Briane ndetse n’abandi bakora uyu mwuga.

Gusa nanone, abarimo Dj Briane na Dj Sonia banze kuripfana basubiza uyu mugabo wabise ba Kibarabaswa.

Dj Sonia abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari twitter yasangije ubutumwa asubiza uyu mugabo ndetse bugaragaza ko yababajwe cyane nuko uyu mugabo yabise ba kibarabaswa kandi kuri ubu aribo bamurenzeho.

Yagize ati “Ngo Aba djs bose ni kibarabaswa? Really? Harya wowe utari kibarabaswa ukorera he? bagusanga he? Imyaka umaze mubudj bamwe mubo wita kibarabaswa bataranavuka batwitse urihe? Iyi ni 2024 Amagambo macye ibikorwa byinshi.”

Dj Briane nawe uzwiho kutarya indimi yamusubije ndetse amugayira cyane kuba umuntu nkawe wakabaye abaha urugero akabigisha ubwo buhanga badafite, ariwe ahubwo ubaca intege aho kubashyigikira akabaca intege.

Nawe ati “Adams nakubahaga ariko mbona umugabo nkawe uvuze ubusa pe. Aho kudukomeza no kudukosora aho bitagenda neza wenda ngo tugere ku rwego numva watanzemo abo babyeyi batubanjirije uraje udunda hası, ubuse uturushije iki?”

Akomeza agira ati ” Abo ba dj Bose wavuze ubu amafaranga bahembwa nawe bavuga akazi uvuze ubusa FAM ngo naba dj baki aho niwowe kibarabaswa mzeeee. Mubizima niba urumu deejay Wumu legend ukaba utaha urugero ruzima abo wita ibyo bi bolo byawe byiza bahe inkunga yo guceceka nyamaze gusaza ni fooo”

Uretse aba kandi n’abandi bakora uyu mwuga, bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo bakomeje kunenga uyu mugabo banamwibutsa ko kwamamara bivuna kandi ko kunenga iby’abandi atari byo bizamuzamura.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments