Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Hashyizweho Minisitiri mushya wa siporo

Kuri uyu wa 16 Kanama 2024, mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’intebe, Perezida wa Republica y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma bashya.

Mu bayobozi bashya bashyizweho, na Minisiteri ya siporo mu Rwanda nayo yahawe Umuyobozi mushya, aho Nyirishema Richard ariwe watorewe kuba Minisitiri uyobora iyi minisiteri ya siporo.

Nyirishema Richard yabaye Minisitiri wa siporo asimbuye Munyangaju Aurore Mimosa wari ufite uyu mwanya kuva mu mwaka wa 2019 agirwa umuyobozi wayo. Uyu Munyangaju Aurore Mimosa ntayindi mirimo yahawe muri Guverinoma.

Uyu Richard Nyirishema yari asanzwe ari Visi Perezida wa w’ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (Ferwaba), aho yagiye kuri uyu mwanya muri 2016 aza kongera gutorerwa uyu mwanya muri 2020.

Usibye kuba yari umuyobozi wungirije muri Federasiyo ya Basketball mu Rwanda, Nyirishema Richard yari umwe mu bayobozi b’umushinga wa Water Supply and Isoko y’Ubuzima Project mu cyitwa Water For People.

Nyirishema Richard asanzwe afite impamyabumenyi mu bijyanye n’ubwubatsi ndetse n’ikoranamubanga mu bidukikije (Bachelor’s degree in Civil Engineering and Environmental Technologies yakuye mu cyari (Kigali Institute of Sciences and Technologies) muri 2003.

 

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments