Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze guhamagara abakinnyi 36 azifashisha – Urutonde

Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler Torsten, yahamagaye abakinnyi 36 bazavamo abo azifashisha mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 ku mikino ibiri ibanza yo mu Itsinda D, u Rwanda ruzahuramo na Libya (i Tripoli) na Nigeria muri Stade Amahoro mu kwezi gutaha.

Biteganyijwe ko Amavubi azatangira umwiherero ku wa 26 Kanama mu gihe imikino yombi iri tariki ya 4 n’iya 10 Nzeri 2024. Aho umukino wa Libya uri kuri 4 Nzeri naho uwa Nigeria uzabera mu Rwanda ukaba uri kuri 10 Nzeri.

Uyu mutoza yahamagaye abakinnyi 12 bakina hanze y’igihugu ndetse n’abandi 24 bakina imbere mu gihugu.

Muri Police FC hahamagawe abakinnyi 4, APR FC 8, Rayon 6, Marine 2, AS Kigali 1, Bugesera 1, Gasogi 1 ndetse na Gorilla hahamagawe 1.

Amavubi y’uyu mwaka w’imikino ni Amavubi ahabwa amahirwe cyane bitewe n’uburyo amaze iminsi yitwara mu mikino mpuzamahanga, aho kugeza ubu ariyo ayoboye itsinda ryo gushaka tike yo kujya mu gikombe k’isi.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments