Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Kuri ADPER Rukomo umwana yaguye muri yorodani ahita apfa

Mu karere ka Nyagatare ku Itorero rya ADEPR Rukomo haravugwa inkuru y’umwana w’imyaka 2 y’amavuko waguye muri yorodani (aho babatiriza) ahita ahasiga ubuzima.

Ejo hashize tariki ya 15 Kanama 2024 nibwo ibi byabaye, aho umwana yaguye muri yorodani ahagana saa Sita z’amanywa.

Amakuru avuga ko uyu mwana w’imyaka 2 yari kumwe na Mama we umubyara baje gusenga nyuma akaza kumucika akajya hanze y’urusengero ahubatse iyo yorodani, bikarangira aguyemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo, Ingabire Marie Claire yabwiye bagenzi bacu bo kuri Radio Ishingiro ko ibi byabaye koko.

Yagize ati: Yaguyemo ahagana saa Sita z’amanywa. Kubera kuri urwo rusengero hari habaye umubatizo bashyizemo amazi kuko ubusanzwe ntibayashyiramo iyo batari bubatize. Nyuma byarangiye umwana acika nyina bari bazanye gusenga amusiga mu rusengero, aragenda yikubitamo bamukuramo yitabye Imana.”

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo kandi yaboneyeho kwibutsa ababyeyi bose kujya bita ku bana babo babarinda kuba bajya ahantu hashobora kubashyira mu byago, aboneraho no kwihangisha umuryango wagize ibyago.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments