Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Kiyovu Sports yategeye umukinnyi ageze i Kigali, As Kigali ihita ibatera gapapu

Muri Kiyovu Sports hari hamaze iminsi havugwa ibiganiro hagati y’iyi kipe ndetse n’umunya-Uganda Emmanuel Okwi, gusa ubwo ibiganiro byari birimo bijya mbere, As Kigali yahise yereka Kiyovu ko ariyo nyiri umujyi.

Uyu mukinnyi yageze i Kigali ategewe n’ikipe ya Kiyovu Sports ndetse bagirana ibiganiro byerekezaga ku gusinyira iyi kipe y’urucaca. Ariko icyaje kubaho muri ibyo biganiro ni uko bananiwe kumvikana vuba, umukinnyi mu kubona ko ibye na Kiyovu bidafite ahazaza ahitamo kwigendera.

Uyu mukinnyi yavuze ko ubwo yari mu biganiro na Kiyovu Sports yabonye ko ibyo abasaba batazabibona kandi ko ari mu gihirahiro, bityo rero ahitamo kuba yajya gisinyira ikipe ya As Kigali kuko  nayo yamwifuzaga cyane kandi abona ko bari kumuha ibyo akeneye  anabona ko afitemo ahazaza.

Naho umuvugizi wa Kiyovu Sports yasabye imababazi abafana b’iyi kipe, kuri iki kibazo cyo kuba batarabashije gusinyisha umukinnyi bifuzaga ndetse baruhiye, yavuze ko ikibazo ari icy’ubushobozi bucye bitakunze ko bamubonera ibyo bamugomba, yongeye gusaba imbabazi abafana b’iyi kipe baje kwakira uyu mukinnyi ku kibuga k’indege ko kuba batarabashije gusinyisha umukinnyi bazindukiye bajya kwakira byaturutse ku bushobozi bucye.

Amakuru avuga ko nubwo As Kigali yamutwaye ariko nubundi ngo yari isanzwe imwifuza cyane ishaka ko yaza kuyikinira, ibyo kuba uyu mukinnyi yarifujwe inshuro nyinshi na As Kigali ndetse bakajya bagirana ibiganiro bya hato na hato , ni kimwe mu byatije umurindi kuba As Kigali imupapuza Kiyovu Sports.

Biravugwa ko uyu mukinnyi yari gutangwaho amafaranga menshi cyane, kuko iyo aza gukinira ikipe ya Kiyovu Sports, ikipe yari kurekura akabakaba muri million 30 z’amanyarwanda ndetse akaba ashobora no kuba yarenga.

Gusa nubwo ikipe ya Kiyovu Sports yatwawe umukinnyi yari yavunikiuye, ariko bisa nkaho iyi kipe iruhuwe umutwaro kuko uyu mukinnyi yari agiye kubakuramo amafaranga menshi cyane kandi ugasanga aramutse asubijwe ku isoko atayagaruza.

Kiyovu Sports kandi igaragaza ko, ubu kuri bo ibyiza ari ugushora abakinnyi badahenze aho gushora mu bahenze , kandi mu byukuri aribwo igisohoka mu bihano bya FIFA.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments