Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Abafana ba Man U bakoze amasengesho akomeye yo gusengera Man U mbere yuko Shampiyona itangira – VIDEWO

Abafana b’ikipe ya Manchester united bo mu gihugu cya Uganda batunguranye cyane nyuma yo gukora iteraniro ryo gusengera iyi kipe yabo kugirango izitware neza muri Shampiona.

Aba bafana ba Manchester united bahuriye ahantu hamwe bateguye, bose baje bambaye imyambaro ya Manchester united, ndetse ubwitabire bwari buri hejuru.

Aba bafana bahuye mu rwego rwo gusengera ikipe yabo mu gihe imikino ya Shampiyona ya Premier League iza kuba itangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2025.

Kuri uyu munsi wa mbere wa Premier League kandi ikipe ya Man United nibwo iza gukina umukino wayo wambere, aho iza gukina n’ikipe ya Fulham United ku isaha ya 21:00 z’i Kigali.

Ubusanzwe iyi kipe ya Manchester united ni ikipe ikomeye ariko muri season zishize yagiye igaragaza kutitwara neza mu mikino itandukanye, ndetse rimwe na rimwe ikababaza abakunzi bayo cyane.

Kuri ubu benshi mu bafana bavuga ko bakwiye kujya ku mavi bagasengera ikipe yabo kugirango uyu mwaka w’imikino izitware neza birenze uko yitwaraga.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments