Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Nyanza umugabo yishe umwana we afatanyije na Mukase w’uwo mwana

Mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busoro mu kagari ka Masangano mu mudugudu wa Bweramana, haravugwa inkuru y’umugabo wafatanyije n’umugore we wa kabiri bakica umwana w’uwo mugabo bamuziza ko yaba yabibye inkoko.

Uyu mugabo witwa Ndereyimana Vedaste ufite imyaka 38 afatanyije na Mukagatare Solange nawe w’imyaka 38, bakubise bikomeye Nibagwire Josiane w’imyaka 18, kugeza aho yaje kwitaba Imana bitewe n’inkoni yakubiswe.

Amakuru aravuga ko uyu mugore n’umugabo basanzwe batuye mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Ntongwe ho mu kagari ka Gako mu mudugudu wa Nyabuhuzu, gusa bakaba bamukubitiye i Nyanza.

Bicyekwa ko aba babiri bari baje kurema isoko ry’i Nyanza bagahurirayo n’uyu mwana w’umukobwa bakamukubita cyane bamuziza ko yaba yabibye inkoko.

Ubwo uyu mukobwa yakubitwaga ntabwo yigize akomereka bigaragarira amaso ku mubiri we ariko yari ari kuruka amaraso.

Umubyeyi w’umumama w’uyu mwana w’umukobwa akimara kubona ko umwana we yakubiswe akagirwa intere, yahise amujyana ku kigo nderabuzima cya Busoro. Abaganga bagerageje gukora ibishoboka ariko birangira ahasize ubuzima.

Abacyekwaho gukubita uwo mwana bahise bacika ubu baracyashakishwa ngo bashyikirizwe Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments