Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umunyamakuru Irangabiye Floriane wari warakatiwe imyaka 10 yarekuwe

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 15 Kanama 2024, Umunyamakuru w’umurundikazi Irangabiye Floriane wari warakatiwe imyaka igera ku 10, yararekuwe ku mbabazi za Perezida Evariste Ndayishimiye.

Irangabiye Floriane yari umwe mubashinjwaga kutavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse agashinjwa kubangamira umutekano w’ubusugire bw’Igihugu.

Uyu munyamakurukazi yahungiye mu Rwanda mu mwka wa 2015, aho yahunze nyuma y’imvururu zateje umutekano muke zabaye mu Burundi mu mwaka wa 2015, nyuma yaje gutaha mu gihugu cy’iwabo mu mwaka wa 2022 amaze kumva ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari mu buhungiro bemerewe gutaha.

Akigera mu gihugu cy’u Burundi ntibyatinze kuko ku wa 30 Kanama 2022 yahise atabwa muri yombi n’inzego z’ubutasi bw’u Burundi. Akimara gufatwa abantu bayobewe iyo yagiye kuko yamaze iminsi igera ku 8 barayobewe iyo yagiye kandi baziko yatashye, bongera kumubona mu rukiko agiye kuburanishwa.

Urukiko icyo gihe rwagumishijeho igihano yari yarahawe mbere, cyo gufungwa imyaka 10 ashinjwa kubangamira umutekano w’ubusugire bw’igihugu ndetse urukiko ruvuga ko nubwo yiyitaga umunyamakuru ariko nta karita imwerera kuba umunyamakuru yari afite.

Ku gifungo yari yarahawe cyo gufunga imyaka 10 hiyongereyeho ihazahabu y’amafaranga 500 y’amadoralli.

Gusa umunyamategeko we  Eric Ntibandetse yaje gusaba ubujurire ariko bisa nkaho urukiko rubyirengagije, ari nabwo nyuma uyu munyamategeko yaje kubwira  AFP ko urukiko rutigeze ruha agaciro ingingo batanze basaba ko igihano umukiliya we yahawe cyakurwaho.

Nyuma y’ibyo byose byabaye, kuri ubu uyu mubyeyi w’abana babiri yarekuwe ku mbabazi za Perezida w’u Burundi Evaritse Ndayishimiye, nyuma y’imyaka ikabakaba kuri 2 yari amaze muri gereza.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments