Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umubyeyi yatwitse umunwa w’umwana we amuziza kuzimura ko bariye urukwavu bibye

Mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyamiyaga,akagari ka Bibungo,umudugudu wa Nyamweru, haravugwa inkuru y’umubyeyi watwitse umunwa w’umwana we amuziza ko yazimuye ko bariye urukwavu bibye.

Uyu mubyeyi w’imyaka 37 ufite amazina ya Mukanyandwi Marie Grâce, yatwitse umwana we w’umukobwa ufite imyaka itanu, nyuma yo kumwumva abwira abaturanyi ko bariye urukwavu kandi barwibye mu baturanyi.

Uyu mubyeyi ubwo yamenyaga ko umwana we yazimuye, yamujyanye mu rugo ubundi afata umuhoro awushyira mu ziko arawucanira uhinduka umutuku, ubundi awutwikisha umwana we ku munwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Mudahemu Jean Damasene, yemeje aya makuru ndetse ahamya ko uyu mugore wakoreye ibyamfurambi umwana we yatawe muri yombi.

Uyu Mukanyandwi Marie Grâce akimara gutabwa muri yombi yahise ajyanwa muri RIB kuri sitasiyo ya Mugina, naho umwana ahabwa ubufasha bw’ibanze.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments