Kuri uyu wa 15 Kanama 2024, umukobwa wabaye Miss Rwanda 2012, Miss Kayibanda Aurore yakoze ubukwe aho yasezeranye na Gatera Jacques imbere y’Imana.
Ubu bukwe bubaye nyuma y’ubwabubanjirije bwo gusaba no gukwa bwabaye mu cyumweru gishize.
Aba bombi bari basanzwe baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho urukundo rwabo rwaryoheye ndetse baza no gusezerana imbere y’amayegeko bari muri kiriya gihugu, basezeranye imbere y’amategeko Kuwa 22 Gashyantare 2024.
Uyu Gatera Jacques yakundanye na Miss Kayibanda Aurore nyuma aza kumusaba ko bazabana muri Mutarama 2023, ndetse Miss Kayibanda Aurore nawe avuga yego.
Ubusanzwe Miss Kayibanda Aurore muri 2015 nibwo yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari agiye gukomereza amasomo, ari naho yaje gukundanira bikomeye na Gatera Jacques.
Aba bombi biyemeje kuza gukorera ubukwe bwabo mu Rwanda uretse ubwo mu mategeko bakoreye muri Amerika, ndetse biyemeza ko bagiye gutura mu gihugu cy’u Rwanda.