Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Abashinzwe umutekano w’abayobozi bakuru mu Burundi bafunzwe bazira amafaranga

Mu gihugu cy’u Burundi inkundura yo gufungwa kwa bamwe mu bashinzwe umutekano wa Perezida ndetse n’abandi bashinzwe umutekano w’abayobozi bakuru, ikomeje kuvugisha abatari bake.

Abayobozi bakuru mu bashinzwe umutekano ndetse n’abandi bapolice bafunzwe, aho abafunzwe ari abofisiye babiri, ba su-ofisiye babiri ndetse n’abapolice batatu, bose bakaba barindwi.

Aba bafunzwe, bafunzwe biturutse ku makimbirane bagiranye bapfa amafaranga bahawe na  Perezida wa Tchad ubwo aheruka mu gihugu cy’u Burundi mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka wa 2024.

Ubwo uyu mu  Perezida wa Tchad  Mahamat aheruka mu gihugu cy’u Burundi ku itariki ya 1 Nyakanga 2024 yari aje kwifatanya n’Abarundi kwizihiza umunsi w’ubwigenge.

Kuri uyu munsi yasigaye aba bagabo amafaranga ibihumbi 40 by’amayero, ngo bayagabane. Gusa mu kuyagabana bagize umwiryane ukomeye.

Colonel Nyabenda nawe uri muri aba bafunzwe niwe nyirabayaza wa byose nyuma yuko muri aya mafaranga bahawe ari barindwi, we yashakaga gutwara ibihumbi 30 abandi bakagabana ibihumbi 10.

Kubera gushaka kurya abandi, niho umwiryane wavukiye birinda aho bimenyekana batabwa muri yombi, kuri ubu bafungiye muri gereza ya Bujumbura.

Amakuru avuga ko kandi indi mpamvu yatumye aba bashinzwe umutekano bafungwa ari ukuba barafashe amafaranga angana gutya y’amanyamahanga ntibajye kuyabitsa muri bank nkuru y’Igihugu kandi Perezida Ndayishimiye Evariste yarabujije abantu gutunga amafaranga menshi y’amanyamahanga mu ntoki.

Perezida Evariste Ndayishimiye kandi biravugwa ko mbere yo gufunga aba bashinzwe umutekano yabanje kubaza Perezida wa Tchad amafaranga yabahaye.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments