Tuesday, October 22, 2024
spot_img

RIP Manishimwe: Umugabo yapfuye ari kuroba mu kiyaga saa cyenda z’ijoro

Mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu mu kagari ka Karambi mu mudugudu wa Rusumo haravugwa inkuru y’umugabo witabye Imana akubiswe n’inkuba ubwo yari ari mu kiyaga cya Kivu ari kuroba.

Uyu mugabo witwa Manishimwe Elias ,nkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 14 Kanama 2024.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari ari mu kiyaga ari kuroba insambaza zo kurya ahagana mu masaha ya Saa Cyenda z’igicuku cyo ku 14 Kanama 2024, akaza gukubitwa n’inkuba ubwo yari ari mu bwato wenyine ari kuroba izo nsambaza.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Kivumu, Niyonkuru Salomon mu kiganiro kigufi yagiranye n’umunyamakuru wa Bwiza ducyesha iyi nkuru, yemeje aya makuru y’urupfu rw’uyu mugabo.

Ati: “Amakuru yamenyekanye mu rukerera ko inkuba ikubise Manishimwe ahita apfa, yamukubise ari mu bwato aroba isambaza.”

Umurambo wa Nyakwigendera ubwo wamaraga gukurwa mu mazi wahise ujywanywa ku bitaro bya Gisenyi gukorerwaho isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Ibi kandi bibaye nyuma yuko byagaragaye ko akarere ka Rutsiro ari kamwe mu turere mu Rwanda dukunze kwibasirwa n’impanuka z’inkuba inshuro nyinshi.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments