Tuesday, October 22, 2024
spot_img

“Abanyarwanda mwabaye iki ?” Perezida Paul Kagame yagaragaje kimwe mu bintu byigaruriye imitima y’Abanyarwanda kibabaje cyane

Inkundura y’ifungwa ry’insengero zimwe na zimwe mu gihugu, ni kimwe mu bintu bimaze iminsi bivugisha abatari bake, aho amakanisa cyangwa se insengero nyinshi zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa no kutubahiriza amabwiriza ya Leta.

Mu mbwirwa ruhame Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aherutse kugeza ku nama y’abadepite yagarutse kuri iki kibazo, ndetse agaragaza ko insengero ari kimwe mu bintu bikenesha Abanyarwanda ndetse bibashyiramo imyumvire idasanzwe.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko bibabaje kubona ibi bintu byaramaze kwigarurira imitima ya benshi, ndetse yibaza uburyo yumva ngo amakanisa (insengero) ibihumbi bingahe mu gihugu.

Agaragaza ko ibi ari ibintu abantu bagize bizinesi zo gukamura na ducye abantu bari bafite, ugasanga umuntu ni umudepite, mu gikari cye  ahafite ikanisa, ugasanga ni depite akaba na pastor ikibabaje kurushaho abantu bakishyura, ugasanga na wawundi wateshejwe imirimo yari kumuha amafaranga yaje aho kandi akishakamo amafaranga yo kwishyura mu ikanisa.

Nubwo gusenga ari byiza ariko singombwa ngo abantu bakamure na ducye abandi bari bafite kugirango bigwizeho imitungo. Perezida Paul Kagame aha niho yakomeje kugaragariza ko amakanisa amwe na mwe yagiyeho kugirango abantu bigwizeho imitungo bakamuye mu bandi.

Yagize ati “Abantu bavugishije ukuri, ayo makanisa [insengero] amwe yagiyeho kugira ngo abantu bakamure na duke abantu bafite, bibonere umutungo wabo.”

Ibi Perezida w’u Rwanda Paul Kagame abigarutseho nyuma y’inkundura y’ifungwa ry’amakanisa(Insengero), aho mu gihugu hose hafunzwe insengero zikabakaba mu bihumbi 9.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments