Tuesday, October 22, 2024
spot_img

FERWAFA yahamije umubare ntarengwa w’abanyamahanga bagomba gukinishwa mu kibuga

Inkurundura yazamuwe n’abanyamuryango ba FERWAFA (Amakipe) basaba ko umubare w’abanyamahanga byemewe kuba bakinishwa wakwiyongera, ni kimwe mu bintu byari bimaze iminsi bivugwa cyane mu gisata k’imikino.

Abanyamuryango bifuzaga ko abanyamahanga bashobora kuzamurwa bagakurwa kuri 6 bagashyirwa ku 8, ndetse igisubizo cya FERWAFA cyari gitegerejwe kuri uyu wa 14 Kanama 2024.

Kuri ubu FERWAFA yamaze gushyira akadomo kuri ibi byifuzo by’Abanyamuryango, itangaza ko umubare ntarengwa w’abanyamahanga ukiri wawundi, 6 utangomba kurenga ngo ugere ku 7 cyangwa 8.

Ibi bivuze ko amakipe yose yo mu Rwanda igihe ari gukina imikino ifitweho uruhare na FERWAFA, azajya aba afite ubushobozi bwo kwinjizamo abanyamahanga 6 ndetse n’abene gihugu 5.

Ibi kandi biba bisobanuye ko igihe abanyamahanga 6 bose bari mu kibuga, ntuba wemerewe gusimbuza umwenegihugu ngo asimburwe n’umunyamahanga, kereka usimbuje Umunyamahanga ku Umunyamabanga.

Abanyamuryango bavuga ko ibi byari kubafasha kuzamura Urwego rw’abakinnyi babo ndetse ko byari gufasha abakinnyi b’Abanyarwanda kuzamura urwego rwabo bitewe nuko bari gukora cyane.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments