Saturday, April 19, 2025
Saturday, April 19, 2025
spot_img
HomeOther NewsUmugabo yahaye ubutabazi bw’ibanze umukobwa ukimara kubyara

Umugabo yahaye ubutabazi bw’ibanze umukobwa ukimara kubyara

Kinyanya yakinguriye imiryango umubyeyi n’umwana we ukivuka nyuma yo kumva inkuru y’akababaro y’uyu mubyeyi maze akagira umutima utabara.

Uyu mugabo ugifite umutima atuye mu muturirwa ndetse ntacyo abuze, ubwo yasomaga inkuru y’agahinda kumbugankoranyambaga ya Facebook, akabona ko uyu mubyeyi ndetse n’umwana we bashobora gutandukanywa kuberako ubuzima bwo mu mutwe bw’uyu mubyeyi butarera umwan neza yahise yumva muriwe yagira icyo akora ngo nibura uyu mubyeyi amarane n’umwana we igihe gito.

Wangare akaba yarabagaho mu buzima bwo mu muhanda aho yakoreshaga ibiyobyabwenge ndetse akaba yararaga munsi y’ikiraro, ubwo yarakuriwe yahuye n’umugiraneza w’umuganga maze amujyana kwa muganga kumwitaho kugeza ubwo yibarukaga.

Ubwo Kinyanya yumvaga ko nyina wa Wangare yifuza gutwara umwuzukuru we akajya kumwitaho, ntago yatekereje kabiri ahubwo yihutiye kujya ku ivuriro ryitwa Mathare aho Wangare yabyariye mu minota mirongo 30, yaragezeyo maze asaba nyina wa Wangare kuza iwe imuhira ndetse n’umukobwa we n’umwuzukuru we bakaba babanye ariko ko Atari byiza ko atandukanya umwana ukivuka na nyina.

Kinyanya yashatse uburyamiro ibyo bita Mattress mundimi z’amahanga kugirango babashe kuryamaho , aragira ati :”Numvise agahinda ubwo numvaga ko uyu mwana w’umukobwa agiye gutandukana n’umwana we vuba vuba wenda adahawe amahirwe yo kumarana nawe igihe gito .Umugore wange yarambwiye ko dufite inzu nini tutabura icyumba cyo gucumbikiramo uyu mubyeyi wenda akamarana n’umwana we icyumweru kimwe .Wangare iyo umwitegereje ubona afite uburwayi bwo mu mutwe  ndetse akwiriye kwitabwaho mu bitaro byita kubantu bafite ubumuga bwo mu mutwe . ”

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights