Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Perezida Paul Kagame yagize Dr Édouard Ngirente Minisitiri w’intebe

Nyuma y’itorwa ndetse n’irahira rya Nyakubahwa Perezida wa Republica y’u Rwanda Paul Kagame kuri ubu hari gushyirwaho bamwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma.

Kuri uyu wa 13 Kanama 2024, Nyakubahwa Perezida wa Republica y’u Rwanda Paul Kagame, yashyizeho Minisitiri w’intebe, aho Dr Édouard Ngirente ariwe wongeye kugirwa Minisitiri w’intebe.

Ni nyuma yuko Dr Édouard Ngirente yabaye Minisitiri w’intebe bwa mbere kuva mu mwaka wa 2017 nyuma yuko yari ashyizweho na Perezida wa Republica y’u Rwanda Paul Kagame.

Uyu Dr Édouard Ngirente ni umwe mu barambye muri Guverinoma y’u Rwanda, yavutse mu mwaka wa 1973 kuri ubu afite imyaka 51.

Kuri uyu wa 13 Kanama 2024 kandi Perezida wa Republica y’u Rwanda Paul, yagize Dr Uzziel Ndagijimana Umuyobozi Mukuru wa BK Group asimbuye Beata Habyarimana weguye kuri uwo mwanya.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments