Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Rutsiro: SEDO w’akagari yatawe muri yombi

Mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu haravugwa inkuru y’umugabo usanzwe ari SEDO w’akagari watawe muri yombi nyuma yo kunyereza amafaranga y’abaturage bamuhaye ngo abishyurire ubwisungane mu kwivuza.

Uyu mugabo witwa Sindayigaya Janvier, usanzwe ari SEDO w’akagari ka Bunyunju, mu murenge wa Kivumu ho mu karere ka Rutsiro,  yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Kanama 2024.

Amakuru ducyesha ikinyamakuru Bwiza avuga ko uyu mu SEDO yanyereje agera ku bihumbi 64 Rwf (64000 Rwf), yari yarayahawe n’abaturage bagera kuri 24 bagirango azabishyurire ubwisungane mu kwivuza.

Meya w’akarere ka Rutsiro yemeje aya makuru ndetse avuga ko inzego zibishinzwe zikiri mu iperereza.

Ati: “Nibyo koko yafashwe n’inzego zibishinzwe, ndetse inzego zibishinzwe zirimo gukora iperereza kubyo akekwaho nubwo tutabihamya.”

Uyu mugabo ubwo yafatwaga yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB ariko we avuga ko ibi ntabyo yakoze.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments