Mu karere ka Kirehe mu murenge wa Gahara, akagari ka Muhamba mu mudugudu wa Kabeza, haravugwa umugabo w’imyaka 40 wafashwe ari kugerageza kwica umwana w’umuhungu w’imyaka 8 ariko umugambi we ukaburizwamo.
Ku munsi wejo tariki 12 Kanama 2024, mu masaha y’umugoroba nibwo uyu mugabo witwa DUSHIMIMANA Theogene yahamagaye umwana w’imyaka 8 witwa NTIHEMUKA Enock, amujyana inyuma y’amazu nko muri metero 40 uvuye ku mazu atangira kumuniga.
Uyu mugabo yarambitse hasi uyu mwana atangira kumushyira itaka ryinshi mu kanwa, mu mazuru, ndetse no mu matwi, akomeza no kumushinja amakosa menshi ari kumuniga ashaka ko amuheza umwuka.
Gusa umugambi we ntiwamuhiriye kuko abaturage bamukubise ijijo kare bihutira kujya gutabara, batabaye uyu mwana bamukura itaka mu kanwa no mu matwi yari yamushyizemo agirango amuheze umwuka.
Ubwo uyu mugabo yafatwaga ntabwo yigize avuga impamvu yashaka kwica uwo mwana, ndetse yabanje kwanga guhaguruka ngo ajyanywe mu nzego z’umutekano ariko hitabazwa Police.
Uyu mwana witwa Enock ni mwene NGENDAHIMANA Pierre na MUKASINE Claudine, nyuma yo gukizwa uwo mugizi wa nabi, umwana yahise ajyanwa kwa muganga naho uyu mugabo washaka kumwica ajyanwa kuri RIB sitasiyo ya Gahara.
“Sir
Gahara sector
Muhamba Cell
Kabeza village
Kuwa 12/08/024 à 21h03
Gushaka kwica umwana amunize
Uwitwa DUSHIMIMANA Theogene w’imyaka 40 yahamagaye umwana witwa Enock NTIHEMUKA, ufite imyaka umunani, mwene NGENDAHIMANA PIERRE na MUKASINE Claudine, maze amujyana inyuma y’amazu nko muri 40m uvuye ku muhanda atangira ku muniga akoresheje itaka yamwuzuzaga mu kanwa, mu matwi no mu mazuru agonyoza n’ijosi, anamugerekaho amakoma menshi ngo amuheze umwuka.,
Yahise abonwa n’abantu bari hafi aho ahita anafatwa.
Umwana yajyanywe kwa muganga n’aho ukekwa yari yanze guhaguruka aho yarari ngo ashikirizwe RIB abazwe ibyo yakoze ariko twitabaje Police yo kuri Sitasiyo ya Gahara baje kudufasha byagenze neza
Murakoze.”