Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Rayon Sports yumvise ibyifuzo bya Robertinho izana Rutahizamu ukomeye wakinnye mu Bufaransa

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024, Rayon Sports yakiriye Rutahizamu ukomeye ukomoka mu gihugu cya Cameroon, akaba ari umwe mu bakinnyi beza bitezweho gufasha byinshi ikipe ya Rayon Sports.

Uyu Rutahizamu witwa Aziz Bassane Koulagna, aje muri Rayon Sports nyuma yo kunyura mu makipe atandukanye harimo n’ikipe y’abatarengeje 19 ya FC Nante yo mu Bufaransa.

Uyu Rutahizamu kuri ubu ufite imyaka 22, yaje muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya Coton Sport FC de Garoua y’iwabo muri Cameroon, ndetse iyi kipe yakinywemo na Rutahizamu Nathanael Iga ukomoka muri Gabon nawe wari waje muri Rayon Sports ariko umutoza ntamushime bigatuma ataha.

Uyu mukinnyi ntabwo aje guhita asinyira Rayon Sports ahubwo aje gukora igeragezwa muri iyi kipe, naramuka atsinze igeragezwa azahita asinyira iyi kipe.

Uyu Rutahizamu ubwo yageraga mu Rwanda yatangaje ko yizeye kuhacana umucyo ndetse akazakirwa neza n’abafana ba Rayon Sports. Bigaragara ko yizeye cyane imikinire ye.

Yagize ati “Bazanyakirana yombi ! dore ko Rayon Sports ari ikipe ifite abafana benshi. Nizeye ko bazanyakira neza kandi nzabaha byinshi mubyo nzi ninjya mu kibuga.”

Uyu rutahizamu kandi aje nyuma yuko umutoza Robertinho antenze ba rutahizamu Ryon Sports isanzwe ifite, avuga ko badashobora kuyifasha kugera kure ndetse no gutsinda amakipe akomeye nka Apr Fc, bityo ko ikipe ikwiye kumushakira abandi bakinnyi.Rayon Sports yakirye rutahizamu w’Umunya-Cameroun

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments