Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Diamond Platinumz mu nzira zo gusenya urugo rwa Zari Hassan na Shakib

Mu rugo rw’icyamamarekazi Zari Hassan ndetse n’umugabo we Shakib, umuriro uri kwaka nyuma yuko Diamond Platinumz agikomeje kugaragaza kwiyegereza cyane uyu muryango cyane cyane Zari n’abana be.

Zari n’umugabo we Shakib bongeye gushwana cyane nyuma y’uko Diamond Platinumz agiye mu birori byo kwizihiza isaburukuru y’umwana yabyaranye na Zari witwa Tiffah, ariko umugabo we Shakib atabimenyeshejwe.

Isabukuru y’uyu mwana yabaye ku wa 10 Kanama 2024, ibirori bibera mu gihugu cya Afrika y’Epfo, aha niho Diamond Platinumz yafashe rutema ikirere akerekezayo, naho umugabo wa Zari we akaba atari muri ibyo birori ahubwo yari ari mu gihugu cya Uganda muri gahunda za kazi.

Ubwo Shakib yamenyaga ko Diamond yitabiriye ibi bitori ariko atabimenyeshejwe nk’umugabo mu rugo, byamubabaje cyane  ndetse ahamagara Zari amutonganya cyane.

Zari mu gusobanurira we yakomeje amubwira ko mu byukuri atari azi ko Diamond Platinumz aza kuza muri ibi birori ko nawe byamutunguye kubona yaraje atanamuhamagaye.

Yagize ati “Ntabwo yigize amamagara ahubwo yahamagaye abantu bakunze kuba bari mu rugo, kuko yanyatse nimero zabo agirango igihe cyose azajya ashaka kuvugisha abana be ntahari ajye ababona kuri telefoni byoroshye, rero ntabwo yamamagaye kuko yari abizi ko ntari bumwitabe.”

Ibi Zari yabisobanuriraga umugabo we agirango amwumvishe ko kuba Diamond yaje nawe ubwe atari abizi kandi ko abamushinja ko agifitanye umubano udasanzwe na Diamond, ntabyo bidahari.

Ibi kandi bibaye nyuma yuko iyi miryango yombi yagiye igaragara cyane mu busabane nyuma y’irongorwa rya Zari, bigatuma abantu benshi bakomeza gushinja Zari ko hari umubano agifitanye na Diamond.

Benshi  bakomeza kubona uburyo Diamond yiyegereza cyane uyu muryango, bavuga ko Zari na Shakib bashobora kuzisanga urugo rwabo ruri mu kangaratete yewe bikaba byagera no ku itandukana.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments