Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Nyamasheke umukuru w’umudugudu yasazwe munsi y’ikiraro yapfuye

Mu mudugudu wa Mburabuturo, Akagari ka Gitwe, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, haravugwa inkuru y’umukuru w’umudugudu wapfuye gusa bikaba bicyekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi bitewe nuko yapfuye.

Uyu mgabo witwa Kamashabi Eraste yari umukuru w’umudugudu wa Mburabuturo, uherereye mu kagari ka Gitwe, gusa siho yiciwe kuko umurambo we bawusanze mu wundi mudugudu ndetse utari no mu kagari kabo, aho bawusanze ni mu mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Kagarama.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Kanama 2024, nibwo uyu mugabo yabonetse munsi y’ikiraro kiri muri uyu mudugudu, yabonywe n’umugenzi witambukiraga. Ubwo yamubonaga yahise yihutira gutabaza inzego z’umutekano. RIB, Police ndetse n’izindi nzego zahise zihagera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi w’umusigire, Karemera Innocent, yemeje aya makuru ubwo yagiranaga ikiganiro kigufi na IGIHE ducyesha iyi nkuru.

Ati “Icyo twabonye ni uko nyakwigendera afite igikomere ku mutwe. Ntiharamenyekana niba yahanutse akagwamo, cyangwa niba ari abamwishe bakamutamo”.

Uyu mugabo wari ufite imyaka 63 yari asanzwe afite abana bane ndetse n’umugore babanaga. Yewe mbere yuko apfa yari kumwe n’umugore we mu isantere, gusa asaba umugore gutaha we akanyura aho bafite amazu akodeshwa akaza gutaha nyuma. Ubwo muri iryo joro nibwo yahuye na rwangendanyi.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments