Kuri uyu wa 11 Kanama 2024 nibwo umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yarahiriye u Rwanda imbere y’Abanyarwanda ko yiyemeje gukora imirimo yatorewe neza.
Muri uyu muhango wo kurahira kwa H. E Paul Kagame, witabiriwe n’Abanyacyubahiro baturutse impande zitandukanye z’Isi, higanjemo aba Perezida b’ibihugu bya Afurika.
Muri uyu muhango kandi Abanyarwanda bari bitabiriye ku rwego rwo hejuru, aho bari buzuye stade Amahoro.
Si abo gusa kuko inzego z’umutekano, zirimo ingabo z’igihugu, Police y’u Rwanda, n’izindi nzego nazo zari zitabiriye uyu muhango.
Perezida Paul Kagame kandi iyi ni indahiro ye ya Kane arahirira kuzayobora u Rwanda neza kuva yatorwa bwambere muri 2003. Bivuze ko ari manda ye ya Kane agiye kuyobora u Rwanda.
Umuhango wambere wo kurahira wabaye mu mwaka wa 2003, ubera kuri stade Amahoro. Umuhango wo kurahira bwa kabiri wabaye muri 2010 ubwo yari amaze imyaka irindwi ayoboye ndetse nabwo akaza gutorwa. Uyu muhango nawo wabereye kuri stade Amahoro.
Umuhango wo kurahira bwa gatatu wabaye mu mwaka wa 2017 ubwo yari amaze kuyobora imyaka 7 ya manda ya kabiri, nabwo akaza gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda. Uyu muhango nawo wabereye kuri stade Amahoro.
Umuhango wo kurahira bwa Kane wabaye kuri uyu wa 11 Kanama 2024, aho yongeye kurahirira kuyobora u Rwanda, ni nyuma yuko yari yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda nyuma y’imyaka 7 ishize ya manda ya 3. Uyu muhango nawo wabereye kuri stade Amahoro. Reba AMASHUSHO.