Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yakoze isuku mu mujyi

Mu gihugu cy’u Burundi Perezida Evariste Ndayishimiye yashyizeho icyumweru k’isuku cyane cyane ku bayobozi ndetse n’abandi banyagihugu, abasaba ko muri iki cyumweru bagomba gukora isuku umujyi wose cyane cyane aho buri mukozi akorera.

Ni nyuma yuko ku munsi wo ku wa gatandatu, tariki ya 10 Kanama 2024,yazengurutse umujyi wa Bujumbura akora isuku, mu muhanda, ahahurira abantu benshi ndetse ndetse n’imbere y’inyubako za minisiteri zitandukanye.

Nyuma yo gukora amasuku imbere y’inyubako ya Minisiteri y’ubuzima, yavuze ko bibabaje gusanga abayobozi bakora muri minisiteri biyicariye mu biro ariko ugasanga imbere y’inyubako bakoreramo hasa nabi cyane.

Ibiro bya perezida w’u Burundi byagize biti “Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Gen Neva, yasuye bitunguranye inyubako za Minisiteri zitandukanye n’ahandi hahurira abantu benshi, arahasukura. Yasabye abayobozi guhindura imyumvire, bagatanga urugero rw’isuku aho bakorera”.

Perezida yavuze ko iki cyumwe kiri imbere cyose ari icyumweru cyo gukora isuku, ndetse ko adashaka kubona abantu bicaye mu biro byabo, bose bagomba gusohoka bakajya mu masuku icyumweru cyabo, ndetse ko uwo asanga yicaye mu biro azabimusohoramo ku ntabi. Yongeyeho ko abaganga n’abacamanza aribo bonyine bemerewe gukora mu cyumweru k’isuku.

Ati “Abarundi bakunda ibiruhuko! Nta kamaro rero ko kwicara mu biro, bose mbakuye mu biro. Iki cyumweru gitangira ni icy’isuku. Uwo nzasanga yicaye mu biro, ni njye uzamusohora. Kandi ku wa Mbere nzazenguruka umujyi wose. Nibabanze bakubure, nitugera ku isuku, tuzajye ku bindi bikorwa. Mubinyuze ku maradiyo yose. Bazasubira mu biro nje kwirebera uko isuku imeze.”

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments