Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Baraye i Kigali! Abanyacyubahiro batandukanye bamaze kugera i Kigali aho bitabiriye umuhango w’irahira rya H.E Paul Kagame -Amafoto

Kuri uyu munsi wo ku cyumweru taliki ya 11 Kanama 2024, mu Rwanda haraba umuhango w’irahira ry’umukuru w’igihugu, aho Perezida ugiye kurahira ari Nyakubahwa Paul Kagame nyuma yo gutsinda amatoro y’umukuru w’igihugu  ahigitse abarimo Mpayimana Philippe ndetse na Frank Habineza.

Kuri ubu ni inshuro ya kane, Paul Kagame agiye kurahirira kuyobora u Rwanda, aho ubwambere yarahiye mu mwaka wa 2003 ubwo yatorwaga bwambere, ubwa kabiri arahira mu mwaka wa 2010 nyuma yo gutsindira kuyobora manda ya kabiri, ubwa gatatu yaje kurahira muri 2017, nabwo yari ahigitse abarimo Mpayimana Philippe na Frank Habineza, ndetse kuri ubu yongeye kurahira ku nshuro ya Kane mu mwaka wa 2024.

Uyu muhango wo kurahira ku mukuru w’igihugu ni umuhango urabera kuri stade Amahoro, aho uraba witabiriwe n’abayobozi b’abanyacyubahiro baturutse impande n’imande ndetse n’abanyarwa ibihumbi n’ibihumbi.

Kuri ubu bamwe mu bayobozi bitabira uyu muhango bamaze kugera i Kigali, muri abo harimo Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Ousmane Sonko , ahagarariye Perezida Bassirou Diomaye Faye.

Visi Perezida wa Côte d’Ivoire, Tiemoko Meyliet Koné, Perezida w’Inzibacyuho wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema, Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Émery Trovoada, Perezida wa Guinée, Général Mamadi Doumbouya, Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan, nabandi…

Abashyitsi si aba gusa kuko hari abandi bahageze ndetse hari n’abateganya kuhagera mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Kanama 2024, bikaba biteganyijwe ko ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame byitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma 22, ba Visi Perezida batatu b’Ibihugu, ba Minisitiri b’Intebe babiri, Minisitiri w’Intebe Wungirije umwe, ba Perezida babiri b’Inteko zishinga Amategeko, Abayobozi batanu b’Imiryango Mpuzamahanga ndetse n’Imiryango yo mu Karere, n’izindi ntumwa nyinshi zitandukanye.

Perezida Salva Kiir yakiriwe na Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere.
Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, yakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa.
General Muhoozi Kainerugaba yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.
Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Francis Gatare.
Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Ousmane Sonko, na we yageze i Kigali.
Visi Perezida wa Côte d’Ivoire, Tiemoko Meyliet Koné, yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette.
Perezida w’Inzibacyuho wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe.
Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Émery Trovoada, yakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa.
Perezida wa Guinée, Général Mamadi Doumbouya, yakirwa na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta.

 

Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan, yageze i Kigali aho yitabiriye ibirori by’irahira rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ndetse abanza gusura urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, ruherereye ku gisozi.

Src : RBA

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments