Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Kamonyi umugore w’imyaka 58 wahukaniye iwabo yishe Ise umubyara

Tariki ya 8 Kanama 2024, mu masaha ya Saa saba z’igicuku, mu Mudugudu wa Murehe, a mu kagari ka Kabashumba ho mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi, umugore w’imyaka 58 yishe Ise babanaga.

Uyu mugore witwa Mukamutana Francine  yari amaze imyaka 2 yahukaniye iwabo, yishe Ise umubyara witwaga Rutabi Izayi w’imyaka 93 y’amavuko, aho yamwishe amwicishije ibuye.

Abaturage ubwo bumvaga urusaku mu masaha y’ijoro batabariye hafi ariko bahageze basanga umusaza byarangiye. Bamwe mu baturage bavuga ko uyu musaza yari inyangamugayo ndetse ko hari bamwe yagiye agabira.

Bakomeza bavuga ko uyu musaza yagiye yicaza umukobwa we inshuro nyinshi akamuganiriza amugira inama yo gusubira mu rugo rwe akubaka urugo rukomeye, nyuma yaho yari amaze iyi myaka yose yarahukaniye iwabo kwa Se.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamigaya, Mudahemuka Jean Damascene bakunda kwita Nzirubugwa, yemeje aya makuru ko uyu musaza yishwe n’umukobwa we.

Yabwiye umunyamakuru ko uyu Mukamutana Francine wishe Se umubyara yari umugore umaze imyaka ibiri yahukaniye iwabo. Avuga ko icyo yaba yajijije Se kitaramenyekana, ariko ko inzego bireba zirimo RIB na Polisi zahageze zigatangira gukusanya ibimenyetso ndetse uyu Mukamutana akaba yafashwe.

Amakuru avuga ko uyu mugore wishe Ise, na mbere hose yari yarashatse kwiyahura ariko bikanga, bivuze ko yaba yari afite nk’ihungabana muri we cyangwa ubundi burwayi bushobora kuba bwamuteye gukora ibyo.

Ubuyobozi kandi ubwo bwarimo buganira n’abaturage kuri iki kibazo, bwasabye abaturage kujya birinda kwihererana ibibazo igihe bumva bafite ibibazo bajya bagira abo babiganirizaho bakabagira inama.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments