Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Hatagize igihinduka Amakipe yo mu Rwanda akomeye ashobora kwivumbura shampiyona ntikinwe

Muri iyi mu minsi mu gisate k’imikino y’umupira w’amaguru mu Rwanda, impaka zikomeje kuvuga bitewe n’ibyo Ferwafa ikomeje gukora bisa nko kunaniza amakipe yo mu Rwanda.

Mu minsi yashize amakipe akina shampiona y’ikiciro cyambere mu Rwanda yasabye ko abanyamahanga bajya mu kibuga bakongerwa bagakurwa ku bakinnyi batandatu bagashyirwa ku bakinnyi umunani.

Nyuma yaho amakuru yaje gusohoka avuga ko byemejwe ko abanyamahanga bajyaga mu kibuga bongerwa, ikipe ikaba yashyiramo umubare w’abanyamahanga ishaka ariko batarenze 8.

Muri iki cy’umweru nibwo Ferwafa yatangaje ko ibi bitahindutse ko umubare w’abanyamahanga bashyirwa mu kibuga utagomba kugera ku munani, ahubwo ko utagomba kurenga 6.

Ibi byatege impaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru, abanyamuryango b’amakipe, ndetse no mu itangazamakuru, abantu bakomeza kuvuga ko Ferwafa aho kubaka umupira wo mu Rwanda ngo ukomere, ahubwo ko ikomeje kuwusenya.

Kuri ubu amakuru ari kuvugwa hirya no hino avuga ko abanyamuryamo ba Ferwafa ubwabo bashobora gufata umwanzuro wo kwanga gukina shampiyona kugirango Ferwafa ibanze yumve ubusabe bw’abo.

Ubusanzwe abanyamuryango ba Ferwafa baba ari abayobozi b’amakipe, gusa aba banyamuryango sibo bafata umwanzuro wanyuma muri Ferwafa, bityo rero bakaba bamwe na bamwe batangiye gutekereza kuba basubika shampiyona.

Ibi kandi bibaye nyuma yuko Ferwafa ihagaritse imikino ya gicuti y’amwe mu makipe yari gukina kuwa 10 Kanama 2024 bitewe nuko ngo iyo mikino idashobora kubangikanywa na Super Cup izakinywa kuri uyu munsi. Ibi nabyo byateje impaka bavuga ko Ferwafa iri gukoresha amategeko adasanzwe mu gitabo cy’amategeko  agenga umupira w’amaguru mu Rwanda.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments