Saturday, April 19, 2025
Saturday, April 19, 2025
spot_img
HomeOther NewsIbyo Umunyarwandakazi Yolo The Queen yakoreye abakomeje kumugirira amashyushyu ntawabikekaga

Ibyo Umunyarwandakazi Yolo The Queen yakoreye abakomeje kumugirira amashyushyu ntawabikekaga

Kirenga Phiona uzwi nka Yolo The Queen yarakariye abamwirukaho bashaka kumufotora mu ruhame nyuma y’abakomeje kuvuga ko ashobora kuba atabaho kuko batajya bamubona mu bikorwa bihuza abantu benshi.

Uyu mukobwa bivugwa ko yibera mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, yagize umujinya uw’umuranduranzuzi kubera abifuza kumufotora.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Yolo The Queen yavuze ko hari byinshi byagakwiye gushishikaza abanyamakuru aho kwirirwa bamwirukaho bashaka kumufotora.

Yagize ati “Sosiyete yacu ifite ibibazo byinshi bikeneye amajwi yanyu, mu minsi ishize umwuzure wangije ibikoresho by’imiryango myinshi ku buryo dufite abana batari babasha kujya mu ishuri, ibi ni byo mwakabaye muvugaho.”

Ibi bije nyuma y’amagambo yavuzwe ko umuhanzi w’Umunya-Tanzania, Harmonize ari mu rukundo n’uyu mukobwa w’Umunyarwandakazi, ndetse ko yanamuririmbye mu ndirimbo nshya yiswe ‘Zanzibar’ yahuriyemo na Bruce Melodie.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights