Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Gicumbi umugabo bamurongoreraga umugore avuze baramwica

Mu karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 37 y’amavuko witwa Muhirwa wishe mugenzi we w’imyaka 53 witwa Emmanuel bapfa umugore wa Emmanuel.

Amakuru avuga uyu mugabo witwa hirwa nyuma yo kujya asambana n’umugore wa Emmanuel babanaga bitemewe n’amategeko, yamwigambye ho amubwira ko amurongorera umugore ndetse ko atari we wenyine ko n’abandi abaha.

Uyu mugabo Emmanuel kwihangana byamunaniye niko kwataka Muhirwa maze barwana inkundura. Mu mirwano Muhirwa yakuyemo icyuma agitera Emmanuel mu nda.

Nyuma yo kumutera icyuma ndetse akavirirana cyane, Muhirwa yahise akizwa n’amaguru gusa nyuma yaje gufatwa.

Naho Emmanuel mu gihe yari ari kuvirirana, abaturage bagerageje kumufasha ndetse bamujyana kwa muganga ariko biba iby’ubusa kuko yaje kuhasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemereye IGIHE ducyesha iyi nkuru, iby’aya makuru.

Ati “Mu Isantere y’ubucuruzi ya Rwambona, bicyekwa ko uwitwa Muhirwa yatonganye n’uwitwa Ahorwabaye Emmanuel w’imyaka 53 bapfa ko yamubwiye ko atereta umugore witwa Uwamariya Esperance ubana na Ahorwabaye mu buryo butemewe n’amategeko. Bivugwa ko barwanye maze amutera icyuma mu nda ahita yiruka.”

Uyu Muhirwa yafashwe ashyikirizwa RIB, ubu ari kuri RIB, Sitasiyo ya Byumba ngo akorweho iperereza kuri ubu bwicanyi.

Naho Umurambo wa Nyakwigemdera wajyanywe ku Bitaro bya Byumba.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments